Kigali

Ku isaha ya 22 y'umwaka wa 2025 Yampano yakabije inzozi ze

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:8/01/2025 12:34
0


Umuhanzi Yampano uri kubica bigacika mu muziki nyarwanda, ku isaha ya 22 y'umunsi wa mbere w'umwaka wa 2025, yakabije inzozi dore ko aribwo yujuje imyaka 25 y'amavuko ndetse akanagera ku kintu yita icya 'Danger' ubwo yahabwaga umwanya mu gitaramo The Ben yakoreye muri BK Arena.



Yampano ukomeje kwigarurira imitima ya benshi ubwo yari mu gitaramo gifungura umwaka wa 2025, yatangarije InyaRwanda icyifuzo gikomeye yari afite kugeraho ariko ngo ubwo byageraga mu mpera za 2024 yabuze ibyiringiro abona bitagishobotse.

Tariki 1 Mutarama 2025 imaze amasaha 22 itangiye, Yampano yageze kunzozi ze kandi abishimira Imana.

Umunyamakuru wa InyaRwanda ubwo yamubazaga bimwe mu byifuzo yari afite mbere y'uwo munsi, yatangaje ko yagombaga kugira ibyo yuzuza mbere y'uko yuzuza imyaka 25  kuko yavutse mu 2000.

Mbere gato yo gutangaza icyifuzo, yavuze ko umwaka 2024 ariwo mwaka we w'ibihe byose, ati'' Ni umwaka wangendeye neza cyane cyane''.Nshimire cyane itangazamakuru nyarwanda muri rusange, nshimire abanyarwanda''.

Yashimangiye ko  uyu ari wo mwaka yujujemo  25 y'amavuko.Ati ''Uyu ni umwaka ngiye kuzuzamo Imyaka 25, nari narasabye Imana ngo nzayigeze mfite ikintu  cya danje (Danger) sha birageze cyane ndashima Imana ihabwe icyubahiro

Yampano yasoje umwaka neza wa 2024 atangira neza uwa 2025 agera kunzozi ze abona ikintu gikomeye cyamazeiminota 7 amasegonda 47 ubwo yahabwaga umwanya mu gitaramo cya The Ben cyabereye muri BK Arena.

Yampano afite indirimbo zirenga 25 kuri ubu  2 zigaruriye imbuga nkoranyambaga arizo Ngo  yakoranye na Papa Cyangwe ndetse na Meterese yakoranye na Bushali.

Yakabije inzozi ze 

Yampano ni umwe mu bahanzi bagezweho mu ndirimbo zirimo Si Byanjye 

">Meterese ya Yampano na Bushali ikomeje guca ibintu


">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND